BYINSHI WAMENYA KURUGENDO RWA REGIS GATARI, UMUKOZI WA MOUNT KIGALI MU ISHAMI RY’ITANGAZAMAKURU

Gatari Regis, umukozi wa MOUNT KIGALI UNIVERSITY  mu ishami ry’itangazamakuru ndetse akanafasha abanyeshuri gushyira mubikorwa ibyo bize (practical instructor) yavuze byinshi ku buzima bwe harimo nuko yigeze gukina umupira w amaguru nk uwabigize umwuga.


Ibi Gatari Regis yabigarutseho mukiganiro yagiranye n abanyamakuru ba Mount Kigali University ubwo yari abajijwe amateka y’urugendo rwe.


Mu kiganiro n abanyamakuru ba MKUR Gatari Regis yavuzeko yageze muri Mount Kigali University bwa mbere nk umunyeshuri ariko ubwo yari agiye gusoza semester ya munani akaba yaragize igitekerezo cyo gushinga youtube channel akajya acishaho amakuru y imikino (sport) ariko adafite ibikoresho bihagije aho yaje kwegera umwe mu barimu b iyi University witwa Festus wari ufite office muri iki kigo kandi akaba yari ashinzwe ibikoresho bya practical nuko Regis amusaba ko yazajya amutiza ibikoresho akabyifashisha mu kiganiro


Ati “ ubwo naringiye gusoza semester ya munani nibwo nafashe umwanzuro wo gushinga youtube channel nari nkiri muto ubwo nibwo naje kubiganiriza Festus aransubiza ati ntakibazo wowe uzage uza ukore kandi uko iminsi yagendaga ishira niko yampaga motivation akambwira ati wowe kora cyane rimwe bizakunda”


Gatari Regis kandi yavuze ko yanigeze gukina umupira w amaguru nk uwabigize umwuga mu ikipe ya entoure de rest gusa nyuma akaza kubivamo agakora itangazamakuru kubi tangaza makuru bitandukanye hano mu Rwanda mu gisata cy imikino nyuma yaho akaba ari bwo yaje kwisanga ari umukozi wa Mount Kigali University.


Gusa muri ururugendo rw ubuzima rwa Gatari Regis ashimiramo Festus( umwarimu muri Mount Kigali University) nk uwamubaye hafikugeza naho yamuhaye inama z ukuntu yakwitegura ikizamini cy akazi muri iyi University ndetse yakurikiza inama ze akaza kugitsinda akaba ari naho agikora kugeza ubu.


Gatari Regis kandi yifuje guha inama abanyeshuri biga muri iyi University aho yagize ati “ inama nge naha abanyeshuri biga muri iyi University nuko ikintu cya mbere atari amanota ahubwo ari ikijya mumutwe mwebwe mujye mwitabira ishuri kandi mumenye gahunda zose kugihe kandi mukurikize n inama z abarimu nimubigenza gutyo ntakabuza muzasoza neza”

Reba ikiganiro kirambuye hano👉🏽 https://youtu.be/wNywtrNYQIs

Comments

Popular Posts